Muri iki gitondo tariki ya 16 Gicurasi 2020, nkuko minisitiri w’Ubutabera w’Ubufaransa yabitangaje umuherwe Kabuga Felicien yatawe muri yombi nyuma yigihe kirekire aho akurikiranweho ibyaha bya Genocide yakorewe abatutsi 1994.

NKuko ikinyamakuru BBC cyabitngaje Ibiro ntaramakuru Reuters bitangaza ko Kabuga w’imyaka 84 y’amavuko yabagaho akoresha umwirondoro mpimbano mu icumbi ryo mu gace ka Asnières-sur-Seine, hafi y’i Paris, nkuko bikubiye mu itangazo rya minisiteri y’ubutabera mu Bufaransa.

Hari hashize imyaka 25 ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga.

Mu mwaka wa 1997 ni bwo urukiko rwa Arusha rwashyizeho impapuro zo kumuta muri yombi, akurikiranyweho ibyaha birindwi bya jenoside.

Ni we Munyarwanda washakishwaga cyane n’ubutabera, ndetse Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zari zarashyizeho igihembo cya miliyoni 5’amadolari ku muntu watanga amakuru yatuma atabwa muri yombi.

Kabuga afatwa nk’umuterankunga mukuru wa Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni.


Written by Mugwiza Provy

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here