Iyi nkuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane abaturage basanze umurambo w’umukuru wa DASSO mu murenge wa Cyinzuzi muri Rulindo uri mu ishyamba rituranye n’ibiro by’Umurenge.

Nshimiyimana wari umukuru w’abashinzwe umutekano bazwi nka DASSO avuka mu murenge wa Kisaro muri kariya karere ka Rulindo.

Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Alex Rugigana yatangaje

ko inzego z’umutekano ziri gukora iperereza ku cyaba cyateye urupfu rwa nyakwindera.

Ati “Ubu sindabona ibisobanuro byose birebana n’aho yaba yakomerekejwe cyanga yanizwe ariko uko bigaragara bisa n’aho ari abagizi ba nabi bamwishe bakamuta mu ishyamba.”

Umurambo wa nyakwigendera wagejejwe i Kigali ku munsi wejo kuwa 18/07/ 2018 kugira ngo ukorerwe isuzumwa ryo gucukumbura icyamuhitanye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here