Kumugabane w’iburayi amakipe akomeje kurambagiza abakinnyi ndetse n’abatoza yazifashisha mumwaka w’imikino wa 2020_2021 kugira akomeze kw’itwara neza.

Kurubu isoko ntirirafungura neza ariko hashyizwe hanze ibiciro byabakinnyi bahenze kurusha abandi kuriri soko aho riyobowe n’umufaransa Kylian E’Mbappe ukinira ikipe ya Paris st Germain.

Kurubu isoko ntirirafungura neza ariko hashyizwe hanze ibiciro byabakinnyi bahenze kurusha abandi kuriri soko aho riyobowe n’umufaransa Kylian E’Mbappe ukinira ikipe ya Paris st Germain.

Kylian mbappe yageze muri paris st Germain avuye mw’ikipe ya as Monaco nayo yaho muguhugu cy’ubufaransa agauzwe akayabo k’amafaranga mumyaka ibiri amaze muriyi kipe ayoboye urutonde rw’abakinnyi bahenze bitewe nuko akiri muto kandi akomeza kuzamura urwego uko bwije nuko bukeye.

Abakinnyi bagiye bakurikirana ndetse nibiciro byabo bigendeye kuko bitwaye umwaka ushize wa shampiyona ndetse n’imyaka yabo kuko uko umukinnyi akura n’agaciro kw’isoko karagabanuka.

Ibi bigaragarira mubakinnyi bibyamamare nka Lionel messi uri k’umwanya wa 9 n’agaciro ka million 112 zama pound kumyaka 32 aho aza inyuma y’umwongereza Jadon Sancho ukinira ikipe ya borussia Dortmund yo mugihugu cy’ubudage.

Cristiano Rinaldo w’imyaka mirongo 35 we yatunguranye aho ari kumwanya wa 46 kururu rutonde aho afite agaciro ka million 60 zama pound akoreshwa iburayi akaza inyuna yabakinnyi babiri ba Paris st Germain aribo umunya Argentine Mauro icardi na n’umutaliyani Marco verati.

Iri soko ryo kugura no kugurisha abakinnyi rizatangira neza mumpera zuku kwezi kwa gatandatu aho amashampiyona amwe namwe akomeye azaba ari kugana kumusozo doreko yari yarasubitswe n’icyorezo cya corona virus.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here