Denis Nsanzamahoro ari we wamenyekanye cyane nka Rwasa ni umwe mu bakinnyi ba filime mu Rwanda bagize amahirwe yo gukina muri filime nyinshi zo ku rwego mpuzamahanga.  

Mu 2006 Denis yakinnye muri  filime yitwa “The Last King of Scotland” ikaba ari filime ivuga ku buzima n’ubutegetsi bw’umunyagitugu Idi Amin Dada uzwi kuba yarategetse igihugu cya Uganda mu myaka ya za 70.

Ni filime igaragaramo abakinnyi b’ibihangange ku isi nka Forest Whitaker ari nawe ukina ari Idi Amin, na Kerry Washington ukina ari umugore we. Kuri ubu inkuru ibabaje yahamirijwe n’umwe mu bo mu muryango wa Denis ni uko uyu mukinnyi wa filime yamaze kwitaba Imana.


ahobite250

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here