Umuhanzikazi Jeanne d’Arc Ingabire Butera wamenyekanye nka Knowless yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Nyigisha’ agaragaramo umwana we w’umukobwa.

Knowless yashyize hanze amashusho ya Nyigisha agaragaramo umukobwa we

Mu mashusho y’iyi ndirimbo, Knowless yatunguranye akoreshamo umwana we Ishimwe Butera Or batakunze kugaragaza, gusa n’ubundi bari ahantu hasa n’ahijimye atagaragara neza.

Ni ubwa mbere amashusho cyangwa ifoto y’uyu mwana igaragaye mu ruhame kuva yavuka nyuma y’uko nyina umubyara Jeanne d’Arc Ingabire Butera na Ishimwe Clement batigeze bayagaragaza.

Nyigisha ni indirimbo uyu muhanzikazi yumvikana asaba Imana kumugira umuntu ariko ikamuha n’ubumuntu, imuhe ubupfura ntabe gito ngo ubuto bumushuke ngo abe yatana. Imwigishe gutanga ibitekerezo bye ariko inamuhe kubaha iby’abandi.

Akomeza yumvikana asaba Imana kumurinda ishyari ahubwo ikamuha kwishimira intsinzi y’abandi ariko ikanamuha kubigiraho.

Ni ndirimbo yakorewe muri Kina Music ikaba yaranditswe n’umugabo we, Ishimwe Clement amashusho yayo agatunganywa ndetse anayoborwa na Meddy Saleh.



__________________

Nelson Mucyo

Umwanditsi / www.ahobite.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here