Muri VUMBURA na AHOBITE250 : Impano yo kuririmba irarangira ishyize Alicia ku rundi rwego – MPA Amavuta n’izindi ...

Impano yo kuririmba imeze nk’ umubavu w’ Igiciro bisa no gushotora inyenyeri mu kirere ngo zakire rimwe ushaka kunezeza amaso , Kuririmba birusha imbaraga kuvuga kuko byumvikana kabiri ! Kuririmba ni ukuvugira mu marangamutima ni ugutanga ubutumwa ku iteme ry’ injyana muri ubwo buryohe uririmba aba asa n’utanga ubutumwa (message) abuvana ku mutima we ngo abwandike mu ku mutima no mu bwonko bw’ uwumva indirimbo .

Vumbura impano na ahobite 250 kuri ino nshuro turabagezaho ishusho (video) n’ ijwi ryiza ry’ Umukobwa Alicia waturirimbiye MPA Amavuta ya James na Daniella wumve uburyo ejo hazaza ha Alicia muri muzika hatangaje cyane .

Alicia umuririmbyi uteye ubwuzu kumwumva


Nawe garagaza impano ya we tugushyigikire ibikurimo bigere kure biciye muri gahunda twihaye yo kuzamura no kuvumbura ibihishwe mu mitima y’abanyempano . Aho bite ibasha kuguhuza naba producer bakomeye nka Piano the Groove Man , aba Manager bagutekerereza ibyiza inzu zitunganya muzika zikomeye mu Rwanda nka The Groove studio ndetse na Promotion y’ ibihangano byawe .

Kanda hano wumve Cover ziryoshe ndetse ukore subscribe kuri channel yacu ahobite250 ubashe kujya wakira VUMBURA IMPANO ndetse uzahasanga izindi nkuru zitandukanye , comedy , inkuru zisekeje zaho twasuye , imyidagaduro , inkuru z’urukundo , inkuru z’ubwenge na ahobite bwenge , Amakuru agezweho (breaking news ndetse n’ inama zitandukanye ku buzima ..

Alicia aririmba MPA Amavuta ye James na Daniella ( ahobite Videos)

Yanditswe na Nelson Mucyo

ahobite250



LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here