VW Mobility Solutions, ikigo gifasha abanyarwanda mu gukora ingendo kiravuga ko ibiciro gikoresha byemewe na RURA kandi biri ku rwego mpuzamahanga mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashizwe ahagaragara kuri uyu wa gatatu

Iri tangazo ahobite250 dufitiye copie , risobanura neza ko impamvu hiyongeraho amafaranga kubera iminota, ari uko nk’iyo utinze mu mubyigano imodoka inywa lisansi nyinshi.

Umuyobozi Ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri VW Mobility Solutions, Gaju Nadège, yafashe umwanya asonanura ibibazo benshi bibazaga mu izamuka ndetse n’mihindagurikire yibiciro byabo yagize ati ” Hari ibibazo bibiri abantu bibaza twifuza gusabanura , icya mbere twazamuye ibiciro yego, ariko kubera ko byari ku itegeko. Icya kabiri ni ukubera ubu buryo bwacu, hari abibaza ngo ‘kuki hazamo ikinyuranyo cya 100 Frw cyangwa 200 Frw’, ngo ‘ntabwo njya nishyura amafaranga asa’, nabyo ni ukubera ko iyo wafashe imodoka, harimo ibijyanye n’igihe kandi burya iyo ari nko mu mubyigano nibwo lisansi ishira cyane.”

VW Mobility Solutions, ikomeze ivugako igihe gihindagurika bitewe n’imiterere y’urugendo ku buryo bishobora gutuma habaho itandukaniro rito ku giciro kandi intera yagenzwe ari imwe. Ubu ni uburyo bukoreshwa mu gutega taxi hirya no hino ku Isi. Move Ride iracyari nshya ku isoko ryacu bityo twumva ko bizafata igihe kugira ngo abakiliya bacu bose bamenyere ubu buryo bwo kugena ibiciro.

Gahunda ya Move igitangira, abagenzi bishyuraga 450 Frw ku kilometero, RURA izamuye ibiciro bya ’taxi voiture’ muri Kamena n’iki kigo gisabwa kuzamura, kigeza kuri 610 Frw yiyongeraho 45 Frw ku munota.

VW Move ikoresha imodoka nshya zateranyirijwe mu Rwanda kandi zidafite ingaruka ku bidukikije nka Polo, Passat na Teramont.

Tubibutse ko imodoka zisanzwe za ‘Yego Cabs’, ku kilometero cya mbere umugenzi yishyura 1500 Frw, ibikurikiyeho kugeza ku bilometero 30 akishyura 700 Frw kuri kilometero. Hejuru y’ibilometero 30 umugenzi abarirwa 500 Frw kuri buri kilometero.

Ahobite250

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here