Uyu musore wo mu mudugudu wa Gisovu Akagari ka Nkoto Umurenge wa Murambi mu karere ka Karongi yahanze umuhanda w’ ibirometero 7 na metero 279 ari wenyine.

Nyuma yo guhanga umuhanda abantu bamufata nk’ubana n’ubumuga bwo mu mutwe, Niringiyimana Emmanuel yashyizwe ku rutonde rw’ibyamamare birita izina abana b’Ingagi kuri uyu wa Gatanu

Mu bandi bantu b’ibyamamare bazitabira umuhango wo Kwita izina  2019, hazaba harimo umuririmbyi w’Umunyamerika Ne-Yo, umuhanzi n’umuririmbyi w’Umunyarwanda uba muri Amerika Meddy, Sherrie Silver, Naomi Campbell, Louis Van Gaal n’abandi batandukanye , bose bazahurira na Emmanuel Niringiyimana mu Kinigi bita amazina abana b’ingagi 25.

Kwita Izina ni umwe mu minsi mikuru ikomeye ngarukamwaka ibera mu Rwanda. Uw’uyu mwaka uzaba tariki 06 Nzeri 2019 mu Kinigi mu Karere ka Musanze hanyuma tariki 7 Nzeri hakazaba igitaramo kizahuza aba bahanzi kizabera muri Kigali Arena i Remera.

Uyu musore yamenyekanye nyuma yaho kumbuga nkoranyambaga  hasakariye amafoto  n’amashusho ye  , benshi bavuga ko iki ari igikorwa cy’indashyikirwa, nyuma yaho yatangiye gusurwa n’abayobozi batadukanye basura iki gikorwa ndetse hari n’abakoze ibikorwa bitandukanye byo kumufasha kwiteza imbere.

Nyuma yo gusurwa akanashyigikirwa na Minisiteri ifite ibikorwa remezo mu nshingano zayo, na Sina Gerard uzwi nka Nyirangarama yamuhaye igare kugira ngo rizamufashe kwiteza imbere.


Written by Remmy Rukundo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here