Mu Mudugudu wa Rurenge, Akagari ka Nyabigega, mu Murenge wa Gatore mu karere ka Kirehe; abaturage bafatiye umusore mu rutoki ari kwiba igitoki, baramukubita bimuviramo gupfa.

Uyu nyakwigendera Nzabihimana yafashwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Gicurasi, mu rutoti rw’uwitwa Nshimiye.

Abaturage bo muri kariya gace babwiye Umunyamakuru w’Umuseke ko nyiri urutoki ubwe n’abandi baturanyi be bakubise nyakwigendera inkoni nyinshi bikamuviramo kunegekara.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, yavuze ko nyakwigendera atahise yitaba Imana ubwo yakubitwaga ahubwo ko bamujyanye kwa muganga ku bitaro bya Kirehe akaza kuba ari ho agwa.

Ati “Icyakora yahise ajyanwa kwa muganga, akigerayo ahita ashiramo umwuka .”

Uyu muyobozi yasabye abaturage kutihanira kuko niba bafashe umuntu uri mu bikorwa bihanwa n’amategeko, baba bakwiye guhita babimenyesha inzego zibishinzwe zigakora akazi kazoo.

Abakekwaho gukubita yakwigendera bikamuvuramo gupfa, bahise bafatwa batabwa muri yombi ubu bakaba bacumbikiwe kuri staton y’Ubugenzacyaha ya Kirehe mu gihe umubiri wa nyakwigendera ukiri mu bitaro bya Kirehe.

Mu bce bitandukanye by’igihugu hamaze iminsi humvikana ibikorwa nk’ibi by’abaturage bafatira mu cyuho abari mu bujura bakihanira abo bakubise bikabaviramo urupfu.

Mu karere ka Ruhango mu murenge wa Bweramana na ho hari uwo baherutse gufata mu ntangiro z’uku kwezi baramukubita bimuviramo gupfa none ngo ababikoze ntibigize bafungwa.

Muri Werurwe na bwo hari amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga y’abagabo bakubise bunyamaswa uwo bari bafatiye mu bujura biza kumuviramo gupfa.

____________

Nelson mucyo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here