Rubavu ikamyo ihitanye umukozi wa RIB.

0
176

I Rubavu habereye impanuka. Ikamyo yo muri Kenya yabuze feri ahagana saa 7h15 kuri uyu wa gatatu tariki 2 Ukwakira, igongwa umukozi wa RIB wakoreraga kuri station ya Gisenyi, ahita apfa.

Ababonye iyi mpanuka bavuga ko uyu mukozi wa RIB yari kuri moto, iyi kamyo iza yiruka cyane imunyura hejuru ahita apfa na yo yisenura hasi, umushoferi wayo arakomereka.

Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Gikarani, Akagari ka Nengo mu Murenge wa Gisenyi.

This image has an empty alt attribute; its file name is WhatsApp-Image-2019-10-02-at-10.17.11.jpeg

Ikamyo ifite plaque ZB 7423 yaritwawe n’umushoferi witwa Edward Kiplimo ipakiye ‘Gravie’ yavaga muri Kenya yerekeza i Goma muri DR.Congo.

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste yatangaje ko hari umukozi wa RIB wishwe n’impanuka y’ikamyo i Rubavu. Amakuru avuga ko nyakwigendera  yitwa Mugunga Yves.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here