Kaminuza ya IPRC Musanze na Zhejiang Province-based Jinhua Polytechnic , ikigo kigisha imyuga mu bushinwa kuruyu wa gatandatu basinye amasezarano y’ubufatanye kugirango bazamure ireme ry’imyigishirize n’imyigire y’abanyeshuri.

Uwo muhango wo kuvugurura amasezerano yatangiye muri 2016, wabereye i musanze muri kaminuza ya IPRC .

U Rwanda rwifatanije na Jinhua Polytechnic kuva muri 2013.

Eng. Emile Abayisenga, umuyobozi wa IPRC Musanze, yabwiye ikinyamakuru The New Times ko mu myaka itatu ishize habayeho kungurana ubumenyi, byatumye habaho iterambere ry’ ishuri n’ ifatizo ry’ imyigire.

Yagize ati “Abarimu bane bavuye mu bushinwa baje gufasha no kuyobora abacu. Twohereje mu bushinwa abarimu batatu mu mahugurwa y’amezi atatu kugera kuri atandatu nk’ igice cy’ ubufatanye” .

Umunyamabanga nshingabikorwa wa komite y’ imyitwarire muri Jinhua Polytechnic, Sun Xianhu, yavuze ko ubufatanye bwakomeje kuberako ubufatanye bwa mbere bwagenze neza hagati y’ibihugu bibiri.

yagize ati “International education cooperation ni igice k’ ingirakamaro cyane mu gihugu cyacu ”

Sun yavuze ko ubushinwa bugaragara ko butera inkunga mw’ iterambere ry’ inganda zo mu Rwanda binyujijwe mu marushanwa ya TVET.

Yungamo ati “ ndatekereza ko dushobora byinshi bitandukanye kugirango twongere inganda mu Rwanda bityo n’ akazi kaboneke . 

Dr James Gashumba, umuyobozi mukuru w’ ungirije wa IPRC yishimiye ubu bufatanye.

Ati “ Twishimiye ubufatanye n’ ubushuti hagati ya Jinhua Polytechnic na IPRC Musanze. kuva muri 2013, Abanyarwanda bajyaga kwiga muri Jinhua polytechnic, barangiza mumashami atandukanye.

Leta y’ ubushinwa yatanze akayabo ka miliyoni 16 z’ amadolari kuri kaminuza ya IPRC nk’ inkunga.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here