Umuvugizi wa UDEPR IMPINDUKA ntiyemeranywa nabayobozi bamwe bamadini bashyira imbere Inyungu zabo ntibite kubatishoboye.

Hashize imyaka ine (4) mu Akarere ka Ngororero mu Intara y’iburengerazuba, havutse Itorero ryitwa UDEPR-lmpinduka bishatse kuvuga mu indimi zamahanga mu ikinyarwanda bivuga
(Ubumwe bw’amatorero ya pantikonti mu Rwanda – Impinduka) iyo urebye iri torero, usanga riburaho gato ngo ryitiranwe na mukeba waryo dore ko abenshi barigize bavuye muri ADEPR
Mu ikiganiro twagiranye n’umuvugizi waryo Rev.Past Nzanana Fidèle yatubwiye mu inshamacye amateka yiri torero.
agira ati

Itorero UDEPR-lmpinduka,ni Itorero riharanira impinduka muri byose.
ryavutse muri 2016 maze njye na Pasteur Uwumuhoza aimable


Twumvira umuhamagaro, twatangiriye ku Cyome mu Rusengero Rwicyitegererezo mu mahumbezi ya Nyabarongo,twatangiranye numugabo umwe n’ umudamu umwe arinawe waharuye imbere y’ urusengero ,kandi
twagiye dukoresha ibiterane bitandukanye.
iri torero kuva ryatangira rimaze Kugira abakristo bagera kubibumbi bine kuko mumezi 2 gusa tugitangira, ryahise rigira abayoboke barenga 500 bitubera ikimenyetso gishimangira ko Imana iri kumwe n’Itorero UDEPR-Impinduka.

Rev.Past Nzanana Fidèle umuvugizi wa UDEPR IMPINDUKA

yakomeje agira ati”Itorero UDEPR IMPINDUKA, mu byo tugenderaho harimo gukurikiza no kutagoreka amahame ya Bibiliya tukayagenderaho uko ari, nko kuba nta mugore ukwiye kwambara imyenda migufi nkibyateye mu iminsi ya none, kuza mu rusengero bitwikiriye mu mutwe, kudahindura imisatsi, guha umwanya abafite umwuka w’ubuhanuzi,gufasha impfubyi n’abatishoboye.
abajijwe ikimutera kutemeranywa nabayobozi bamwe bamadini bashyira imbere guhembwa batitaye kubatishoboye,
yagize ati”

rwose munyamakuru
sinemeranywa n’abayobozi bamwe bamadini bashyira imbere inyungu zabo nko guhembwa imishahara yumurengera ariko mu Itorero bayoboye huzuyemo abatishoboye bashonje,bababaye batitabwaho,impfubyi zibabaho nabi, yewe hakabamo nabahembwa intica ntikize kandi nabo ari abakozi bigatera imiryango yabo kubaho nabi.”

mu ibigomba guhinduka mu Itorero mbereye umuvugizi ibi byose mvuze birimo .
Umuyoboke wiri torero yatanze ubuhamya bwukuntu yubakiwe inzu nyuma we nabagenzi be bahabwa za mutuweri yewe bamwe duhabwa ibishoro byo gutangiza ubucuruzi abandi bahabwa amatungo yo kworora none ubu tubayeho neza tubona minerivali z’abana tukabona ibibatunga kandi tukanabona amaturo tujyana mu inzu y’Imana.
mubandi twaganiriye batangaje ko Itorero bavuyemo tudashatse gutangaza hakaza muri UDEPR IMPINDUKA , ngo ritigeze ribitaho ngo yewe nigihe habagaho nko gutanga za mutuweri bashyiragamo ababo.
Kuba uyumuvugizi wa UDEPR IMPINDUKA atemeranywa n’abayobozi bamwe bamadini bashyira imbere Inyungu zabo ntibite kubatishoboye we abigaragaza nkikibazo gikomereye abayoboke benshi mu matorero atandukanye.
Ubutaha tuzabagezaho akarusho kiri torero niba koko bafite impinduka nkuko bitwa.

__________________

Yanditswe na Clement Bagemahe

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here