Nyuma yuko Uwicyeza Pamela yitabiriye amarushanwa ya Miss Rwanda 2019 akagera kumusozo ubwo bari abakobwa 20 bagombaga gutorwamo Nyampinga w’ u Rwanda, agiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa rikomeye rizabera muri Zimbabwe.

Iri rushanwa rikomeye rizahuza abari bo mu bihugu bitandukanye byo muri Africa rikaba ryitwa Zuri Africa Queen.

Aragira ati “Barantoranyije barampamagara bambwira ko ari njye batoye uzahagararira u Rwanda. Bitorera umukobwa bashaka, baranyandikiye bambwira ko bantoranyije. Hari inshuti yanjye yagiyeyo umwaka ushize yabahaye nimero zanjye bambwiye ko bantoranyije ndabyemera bahita banshyira mu itsinda rya WhatsApp ririmo abandi tuzajyanayo.”

Yakomeje avuga ko muri bimwe bizamufasha mugutsindira ikamba ari ‘Umuco w’abanyarwandakazi muri rusange’.

Uku gupiganwa hagati y’ aba bakobwa baturuka mu bihugu 22, bizabera i Harare muri Zimbabwe. Ku wa 21 Ukwakira 2019, aba bakobwa bose bari guhatana bazagera muri iki gihugu bizaberamo bakore umwiherero w’icyumweru basubire mu bihugu byabo ku wa 03 Ugushyingo.

Irushanwa rihumuje, abahatanwaga bazameshwa umunsi ny’ irizina wo gutanga ikamba. Iri rushanwa rigamije kwigisha abakobwa kwikunda no kwitinyuka ku mukobwa w’Umunyafurika, ibikorwa by’urukundo no kwerekana umuco wa buri gihugu.

Uwicyeza Pamela w’imyaka 20, yasoje amashuri yisumbuye mu bijyanye n’amateka, ubukungu n’ubumenyi bw’Isi (HEG) kuri APADE ku Kicukiro. Ateganya gutangira kwiga kaminuza umwaka utaha.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here