Ubu bushyamirane bwabereye i Bukavu hagati ya Police ya DRC nabo mu ishyaka rya UNC abantu 4 bararaswa ndetse banahasiga ubuzima, ibi byatangiye nyuma yaho urukiko rukuru rubifitiye ububasha bwakatiye Vital Kamerhe imyaka 20 y’ igifungo no kumuvanaho ubudahangarwa mu bya politike , gufatira imitungo nibindi

Uyu munya politike mukuru ndetse uwahoze ayobora ibiro by’ umukuru wigihugu Perezida Tshisekedi yahakanye ibyaha aregwa ariko ubushinjacyaha bukamuha ibimenyetso simusiga ku cyaha cyo kwiba no kunyereza akayabo k’ amafranga yari yaragenewe gahunda y’ iminsi 100 yatangijwe na Perezida TshisekediNyamara iki cyemezo cy’ urukiko cyahise cyakirwa nabi nabo mu ishyaka rya Vital Kamerhe UNC mu murwa mukuri I kinshasa , muri katanga , muri kivu y’ amajyaruguru ( Goma) ndetse naho Vital Kamerhe akomoka muri Sud Kivu ( Bukavu )Mu nkuru yacu iheruka twagejejeho imyigaragambyo yabaye i Bukavu aho abarwanashyaka bigabye mu mihanda yose y’ i Bukavu basaba ko Vital Kamerhe arekurwa kugeza kuri uyu wa Gatandatu ubwo yakatirwaga .


Vital Kamerhe yakoze muri gahunda zitandukanye muri Politike ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo aho yabaye na visi perezida w’ umutwe wabadepite ku ngoma ya Kabila . Yayoboye gahunda nyinshi za Leta akibarizwa mu ishyaka ryari ku butegetsi rya Perezida kabila PPRD kugeza igihe yagiye mu banyapolitiki batavuga rumwe na leta ari naho yashinze ishyaka rye UNC .Kamerhe yagize uruhare mu gutegura ingendo zimwe na zimwe za perezida Tshisekedi igihe yatorwaga nk’ Umukuru w’ Igihugu . Muri izo ngendo twavuga nurwo yagiriye mu Rwanda ategura ukuza kwa Perezida Tshisekedi urugendo twavuga ko rwagize umusaruro mwiza ku mibanire y’ u Rwanda na DRC .

__________________

Yanditswe na Kidumu Elly


LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here