Abanya-nigeria bagera kuri 200 bageze mu Lgos umurwa muku wa Nigeria bava muri Afurika y’epfo, ni kuri uyu wa gatatu nyuma y’uko hari hashize icyumweru, abanyamahanga muri iki gihugu bahohoterwa.

Abarenga 600 aribo bateganyijwe kuva muri Afurika y’epfo iki cyumweru, nkuko byatangajwe na Leta ya Nigeria. Mugihe hari hatuye abagera kuri 100,000 by’abanya-Nigeria.

Nkuko tubikesha france24.com, ni ibyishimo kuba nya-nigeria nkuko babitangarije abanyamakuru.

A woman carries a baby on her back as a first

Uwitwa Samson Aliyu uwari umucuruzi w’imyenda muri Afurika y’epfo yagize ati:”Ntabaye ubuzima bwanjye,baba baranyishe iduka ryanjye ryo bararitwitse, byose byarangiritse”

Abatahutse basohotse indenge baririmba indirimbo yubahiriza igihugu cyabo bafite n’amafoto agaragaza ko barwanya ihohoterwa.

Nkuko byatangajwe na Abike Dabiri-Erewa minisitiri waba diaspora (abatuye mu bihugu byo hanze) yagize ati:”Twateganyaga ko twakira abandi 317, gusa kuri ubu amakuru dufite ni uko abari ku mupaka ni 189 “

Written by Vanessa Munyana.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here