Guhera kuwa Gatandatu tariki ya 06 Kamena 2020,Perezida Petero Nkurunziza yari ari kuvurirwa mu bitaro bizwi nka Hôpital du cinquantenaire Natwe Turashoboye bya Karuzi, biri mu bikomeye mu gihugu hafi y’umurwa mukuru, Gitega,nyuma yo gufatwa n’uburwayi byavugwaga ko ari Coronavirus, ubwo yari avuye kureba imikino y’igikombe cyitiriwe umukuru w’igihugu muri Volleyball.

Ku munsi w’ejo nibwo byamenyekanye ko Nkurunziza w’imyaka 55 arembye cyane aho ku bitaro bya Karusi hari umutekano udasanzwe ndetse benshi bavuga ko hari umurwayi ukomeye abantu bose bataramenya.

Uwari uri hafi y’ibi bitaro yavuze ko kuva ku cyumweru ibintu byahindutse mu buryo bugaragara, ko umutekano wakajijwe hafi y’ibitaro n’ingendo z’abajyayo ziragabanywa.

Nk’uko itangazo ryasohowe na leta ribitangaza, Nkurunziza yapfuye ejo ku wa 08 Kanama 2020,nyuma y’aho uyu mukuru w’igihugu yarembye cyane hanyuma umutima we ugahagarara.

Itangazo rigira riti :” Mu ijoro ryo kuwa 06/06/2020 rishyira ku cyumweru,nibwo Perezida yumvise atameze neza ahita anyarukira ku bitaro bya Karusi kwivuza.Ku cyumweru yiriwe ameze neza ndetse anaganira n’abantu .

Ibintu byaje guhinduka mu masaha y’igitondo cyo ku cyumweru, umutima we urahagarara.Abaganga bagerageje kumuhembura bakoresheje ibyuma bimufasha guhumeka.Yakomeje kumererwa nabi abaganga ntibabasha kumurokora.”

Igihugu cy’u Burundi cyihanganishije Abarundi bose ndetse gitangaza icyunamo k’iminsi 7 aho amabendera y’igihugu azamanurwa.

Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko Perezida w’iki gihugu Pierre Nkurunziza, yapfuye aguye mu bitaro bizwi nka Hôpital du cinquantenaire Natwe Turashoboye bya Karuzi, akaba yishwe n’umutima.


Written by Mugwiza Provy

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here