Komisiyo ishinzwe amatora muri Tanzania yemeje ko Perezida John Magufuli yatorewe manda ya kabiri yo kuyobora iki gihugu n’amajwi arenga 84%.

Uwamukurikiye mubo bahatanaga ni Tundu Lissu wagize amajwi 13%, nkuko byatangajwe n’akanama k’amatora.

Magufuli yatsindiye gutegeka Tanzania kuri manda ya kabiri – ari nayo ya nyuma iteganywa n’itegekonshinga – y’imyaka itanu, nyuma yo gutorwa na miliyoni 12,516,252 muri miliyoni 15,9 zatoye.Tundu Lissu w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi CHADEMA agira amajwi 1,933,271.

In this photo taken late Saturday, July 11, 2015, Tanzania’s public works minister John Pombe Magufuli speaks at an internal party poll to decide the ruling party’s presidential candidate, in Dodoma, Tanzania. Tanzania’s ruling party, which has been in power for five decades, has chosen public works minister John Pombe Magufuli as its presidential candidate, making him the favorite to replace current president Jakaya Kikwete in the upcoming October election. (AP Photo/Khalfan Said)

Ishyaka rye ’Chama Cha Mapinduzi’ (CCM) ryari risanzwe riri ku butegetsi, ryanatsinze n’ubwiganze bw’amajwi mu matora y’abagize inteko ishingamategeko, ritsindira imyanya 227 ku myanya 229 yatangajwe.

Akanama k’amatora ka Tanzania kavuze ko hafi kimwe cya kabiri cy’abari biyandikishije ko bazatora batatoye.

Yavuze ko udusanduku tw’amatora twakozwemo uburiganya. Bwana Lissu wari umukandida w’ishyaka CHADEMA, yanavuze ko indorererezi z’ishyaka rye zangiwe kwinjira mu biro by’amatora.

Semistocles Kaijage ukuriye akanama k’amatora, yahakanye ibyo birego by’uburiganya. Yavuze ko ibirego by’impapuro mpimbano z’itora nta shingiro bifite.

Hagati aho, indorerezi z’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAC) ziyobowe na Sylvestre Ntibantunganya wahoze ari Perezida w’u Burundi zashyigikiye imigendekere y’amatora, zivuga ko yakozwe mu buryo busanzwe.


Written by Mugwiza Provy

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here