Kabuga w’imyaka 84 wafashwe kuwa gatandatu mu gitondo mu nzu ntoya yari acumbitsemo, abatuye hafi aho batangaje ko ari umusaza wabagaho mu ibanga, utavugishaga abantu kandi wari urwaye.

Abunganizi mu mategeko ba Kabuga ejo basohoye itangazo rivuga ko batifuza ko hari ahandi yoherezwa. Biteganyijwe no mu iburanisha rya none bashimangira ibi.

Uyu musaza Nibwo bwa mbere yari abonetse mu ruhame mu myaka irenga 20 ishize, yari yicaye mu igare ry’abamugaye, yambaye ipantaro ya ’jeans’, umupira wo kwifubika w’ubururu n’agapfukamunwa.

Bwana Kabuga yavuze gusa yemeza ko umwirondoro wasomwe ari uwe nk’uko bivugwa na Reuters.

Kabuga asohoka mu rukiko yazamuye akaboko afunze igipfunsi imbere ya benshi mu bo mu muryango we bari imbere y’urukiko

Félicien Kabuga ashobora koherezwa i La Haye mu Buholandi mbere yo kujyanwa i Arusha muri Tanzania aho ruriya rwego ruburanishiriza imanza z’abakekwaho uruhare muri jenoside mu Rwanda rukorera.


Written by Mugwiza Provy

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here