Bwana Kabuga w’imyaka 84, yongeye kugezwa mu rukiko i Paris ngo aburane ku koherezwa gufungwa n’urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha.

Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko mu rukiko Kabuga yabajijwe niba yarumvise ibirego aregwa n’urwo rwego rwa ONU/UN.

Yasubije mu Kinyarwanda, hakoreshejwe umusemuzi ati: “Ibyo byose ni ibinyoma. Nta mututsi n’umwe nishe. Nabagurizaga amafaranga mu bucuruzi, sinari kwica abakiriya banjye”.

Nkuko dukomeza tubikesha ikinyamakuru BBC Bwana Kabuga yaje mu rukiko yambaye ipantaro y’ikoboyi n’ishati y’ibara rya ’gris’, mu rukiko hari benshi baje bamushyigikiye. Kabuga yavuze ko afite imyaka 87.

Abunganizi be bahanganye n’ingingo itegeka ubutabera bw’Ubufaransa gushyikiriza abafashwe bisabwe n’ubutabera mpuzamahanga.

Basabye ko ibizamini bya DNA byafashwe ngo hamenyekane neza ko ari we biteshwa agaciro kuko byafashwe umukiriya wabo atabishaka.

Me Laurent Bayon uri ku ruhande rumwunganira, yabwiye urukiko ko Kabuga ashaje kandi arwaye, ko bashaka “kumwohereza i Arusha batitaye ku buzima bwe n’amagara ye”.

Me Bayon yavuze ko umukiriya we atinya ko mu rukiko rwa UN yaburanishwa urubanza rwa politiki, ko ubucamanza bw’Ubufaransa bufite ubushobozi bwo kumuburanisha.

Uruhande rumwunganira rwasabye ko atohererezwa uru rukiko rwamushakishaga, ko ahubwo yarekurwa akanakorerwa ibizamini by’amagara n’ubuzima bwo mu mutwe.

Uruhande rumwunganira rwavuze kandi ko Kabuga aho afungiye nta muntu bahuza mu rurimi kandi akeneye kwitabwaho byihariye.

Basabye ko yarekurwa agakurikiranwa adafunzwe akajyaa kuba kuri umwe mu bana be, batanga urugero ko yakwambika icyuma cyo gukurikirana umuntu ku ikoranabuhanga (electronic ankle tag).

Urukiko rwatangaje ko kuwa gatatu utaha tariki 03/06/2020 ruzatangaza umwanzuro.

TUbibutse ko Ku wa gatandatu Tariki ya 16 Gicurasi 2020, saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo ku isaha y’i Paris ari nayo yo mu Rwanda, nibwo Kabuga yafashwe n’abajandarume bamusanze mu nzu yari acumbitsemo ahitwa Asnières-sur-Seine.


Written by Mugwiza Provy

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here