Robert Mugabe wahoze ayoboye Zimbabwe, ubu akaba atakibarizwa mu isi y’ abazima, nyuma y’ urupfu rwe Guverinoma ya Zimbabwe yatangaje ko yishwe na kanseri nyuma y’uko abaganga bahagaritse kumuha imiti kuko ntacyo yari ikimufasha.

Robert Mugabe yitabye Imana tariki 6 Nzeri afite imyaka 95, akaba yaragejeje Zimbabwe ku bwigenge, aza kugwa mu bitaro byo muri Singapore.

Ibitangazamakuru byo muri Zimbabwe byagaragaje ko Perezida Emmerson Mnangagwa yatangarije i New York aho yitabiriye inteko rusange ya 74 y’Umuryango w’Abibumbye, ko Mugabe yishwe na kanseri.

Ikinyamakuru Reuters dukesha iyi nkuru ivuga ko Mnangagwa atigeze asobanura ubwoko bwa kanseri yahitanye Mugabe.

Yagize ati “Kumuvura byari byahagaze, abaganga bari bahagaritse kumuha imiti kubera imyaka ye no kuba kanseri yari yakwirakwiriye umubiri wose ku buryo ntacyo byari bikimaze.”

Robert Mugabe na n’ubu ntarashyingurwa kuko hagitegurwa imva ye mu irimbi ry’intwari riherereye mu mujyi wa Harare. Umubiri wa Mugabe uracyari mu rugo rwe ruzwi nka Blue Roof.

Mu mwaka wa 2011, amakuru yatangajwe n’urubuga WikiLeakes yavugaga ko Mugabe afite kanseri y’ubugabo bw’epfo (Prostate cancer) ariko Guverinoma ya Zimbabwe yaje kubinyomoza.

Mbere yo guhirikwa ku butegetsi na nyuma yaho ubwo hari muri 2017, Mugabe yajyaga kenshi kwivuriza muri Singapore.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here