Perezida Magufuli wa Tanzania yavuze ko hari umwana we atavuze amazina yarwaye Coronavirus bamuhera imiti mu cyumba cya wenyine kugeza akize ndetse ubu ngo ari gukora imyitozo ngororamubiri.

Ibi Magufuli yabivugiye mu materaniro yo muri Evangelical Lutheran Church yabaye kuri iki Cyumweru.

Munkuru dukesha THE CITIZEN Perezida Magufuli yavuze ko umwana we yakize nyuma yo gukurikiza amabwiriza yo kwishyira mu kato, kwiyuka (nko kwiyuka inturusu), kunywa umutobe w’indimu n’uwa ’ginger’.

Yagize ati “Mfite umwana wanjye nibyariye warwaye Coronavirus. Yifungiranye mu cyumba atangira kwivura, anywa amazi y’indimu na tangawizi. Yarakize ubu ni muzima, aratera pompage.’’

Yanatangaje gahunda yo koroshya ingamba yo gushyira mu kato ba mukerarugendo basura iki gihugu, avuga ko hari kompanyi zimwe z’indege “zamaze kugurisha amatike yose” kugeza mu kwezi kwa munani.

Yagize ati:

Nategetse minisitiri w’ubukerarugendo n’ubwikorezi kureka izo ndege zikaza, kandi ko abagenzi badakwiye gushyirwa mu kato”.

“Igihe cyose bapimwe ubushyuhe bw’umubiri bukaba ari ubusanzwe kandi bakaba nta bimenyetso bya coronavirus bagaragaza, bakwiye kubareka bakajya kwirebera inyamaswa”.


Written by Mugwiza Provy

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here