Museveni ugira udushya twinshi yanditse kuri Twitter ati “Ubwo nari kuri kaminuza ya Muni iherereye Arua ku munsi w’ejo,Abuzukuru bansabye ko nabereka imbaraga.”Yahise ashyira hanze amashusho ari gutera pompaje nyinshi abandi bamukomera amashyi.

Muri Mata uyu mwaka, nabwo perezida Museveni yagaragaye mu mafoto n’amashusho atanga urugero rw’uko abantu bakora siporo batavuye mu ngo zabo,aho yari mu biro bye yambaye imyenda ya siporo arimo akora pompaje.

Mu butumwa buherekejwe n’amashusho(video) akora siporo yanyujije kuri Twitter, Museveni yagize ati “Ejo nabwiye abantu ko atari byiza kujya muri siporo bakoze amatsinda kubera ko byabaviramo ibyago muri iki gihe cya Covid-19. Ntugomba gusohoka kugira ngo ukore imyitozo ngororamubiri. Aha ngiye kubereka uko bikorwa utavuye mu rugo ukirinda”.

Museveni yatanze urugero nk’urwo nyuma y’aho kuwa 8 Mata 2020 yanyujije ubutumwa kuri Twitter yihaniza abantu ngo yabonye bazenguruka hirya no hino bakora siporo aho yahise asaba ko bigomba guhagarara.

Yagize ati “Ibi bigomba guhagarara. Niba ushaka kunanura umubiri,wabikorera iwawe mu rugo. Ejo nzabereka uko bikorwa. Nzabereka amashusho”.


Written by Mugwiza Provy

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here