Prof. Laurent Nkusi wigeze kuba Minisitiri w’Itangazamakuru ndetse n’Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yitabye Imana ku myaka 70 azize uburwayi.

Umugore we yatangaje ko urupfu rwa Nkusi “rwabaye saa munani z’ijoro. Yari arwaye.”

Prof Laurent Nkusi yabaye mu buyobozi bukuru bwa Leta mu myanya itandukanye kuko hagati ya 1976 na 0 yari Umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Hagati y’umwaka wa 2000 na 2003 yari muri Guverinoma nka Minisitiri w’ubutaka n’ibidukikije aho yavuye agirwa Minisitiri w’Itangazamakuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe kugeza mu 2008.

Guhera mu 2009 kugera mu 2011 yabaye Umuyobozi ushinzwe amasomo mu Ishuri rikuru ryigisha ubuhinzi, uburezi n’ikoranabuhanga rya Kibungo, INATEK, aho yavuye yinjira mu Nteko Ishinga Amategeko atorewe guhagararira amashuri makuru na za kaminuza muri Sena, umwanya yavuyemo manda ye irangiye umwaka ushize.

__________

Nelson Mucyo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here