Trump yategetse ko urukuta rutandukanya US na Mexique rushyirwaho uruzi rurimo ingona.

0
188

Abanyamakuru ba The New York Times bavuga ko amakuru bahawe n’abakozi bashinzwe kubaka ruriya ruzitiro yemeza ko Perezida Donald Trump yageze n’ubwo ategeka ingabo ze kuzajya zirasa amaguru abimukira bashaka kurira urukuta ariko zimubwira ko byaba bidakurikije amategeko.

Imirimo yo kubaka urukuta rugabanya Mexique na USA yaratangiye kandi ngo ruzuzura rutwaye byibura miliyari 3.6 $.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru foxnews.com perezida Trump avugwaho gutanga amabwiriza y’uko senyenge zigize ruriya rukuta zigomba kuba zirimo amashanyarazi kandi hasi aho urukuta rugabanira na Mexique hakazakorwa umugezi muremure urimo ingona n’inzoka z’ubumara.

Ubwo yiyamamazaga kuzayobora Amerika Donald Trump yasezeranyije abaturage ko nibamutora azahagarika abimukira binjira mu gihugu ke mu buryo budakurikije amategeko.

Igitabo cyanditswe n’abo banyamakuru ba The New York Times kiswe ‘Border Wars: Inside Trump’s Assault on Immigration.’

Ubuhamya bukirimo bwatanzwe n’abayobozi bagera kuri 12. Bumwe muri bwo bwemeza ko Trump yatanze itegeko ko nibiba ngombwa abimukira bazajya baraswa amaguru bashatse kwinjira muri USA.

Iki gitekerezo ariko abo yagihaye baracyanze bavuga ko byaba bidakurikije amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu.

Ruriya rukuta kandi ngo rugomba kuba rufite senyenge zityaye ku buryo zikomeretsa uwo ari we wese uzuriye.

Image result for border between us and mexico

Kuba ibyemezo bya Trump byari bikomeye hari bamwe mu bajyanama be banze kubyemera ndetse bamwe arabirukana.

Bamwe muri bo ni Kirstjen Nielsen wari ushinzwe ubujyanama ku byerekeye umutekano w’imbere mu gihugu.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here