Ahanga mu gukoresha ibintu karemano bagaragaza ko ibigori ubwabyo bifite akamaro kanini ku buzima bwa muntu, by’umwihariko ko imisatsi yacyo nayo atari iyo kujugunywa, ahubwo nayo ifite akamaro kanini kandi iranavura cyane ko ikungahaye ku ntungamubiri zirimo vitamini C na vitamin K, n’imyungunguhu itandukanye.

Akamaro k’imisatsi y’ibigori

1.Imisatsi y’ibigori ifite ubushobozi bwo kuzamura igipimo cy’umusemburo wa insulin ufasha kuringaniza isukari,bityo bikarinda indwara ya Diyabete.

2. Iyi misatsi y’ibigori,intungamubiri ziyivamo zifasha umutima n’imikaya gukora neza amaraso agatembera neza mu mubiri. Gusa abaganga bavuga ko abantu bafite umuvuduko w’amaraso uri hasi cyane cyangwa uri hejuru cyane batemerewe kuyikoresha.

3.Intungamubiri ziri mu misatsi y’ibigori ngo zituma umubiri wiremamo ububasha bwo guhangana n’ibyimbirwa mu ngingo, bityo bikagabanya impungenge zo kurwara indwara ya goute.

4.Iyi misatsi y’ibigori kandi ifasha impyiko kurushaho gukora neza zikayungurura neza kwituma no kwihagarika bikoroha.

5.Imisatsi y’ibigori kandi igabanya ibinure mu mubiri, abahanga bavuga ko icyayi cy’imisatsi y’ibigori kigabanya imyanda n’ibinure bidakenewe mu mubiri bikaba byatuma umubyibuho ugabanuka ku muntu unywa iki cyayi nka 2 cyangwa 3 ku munsi. Icyakora ngo si byiza gukoresha iki cyayi nk’umuti ugabanya umubyibuho ukabije.

Dore uburyo bwiza bwo gutegura uyu muti uvura indwara zitandukanye.

Uyu muti abo mu Burengerazuba bw’isi bita icyayi cy’imisatsi y’ibigori gitegurwa mu buryo bworoheye buri wese washobora kubona ikigori. Ufata imisatsi y’ibigori ukayanika, ukayisya ikavamo ifu, hanyuma ukajya ufata iyo fu ho n’ibiyiko bibiri ukavanga n’igikombe cy’igice cya litiro y’amazi. Iyo umaze kubivanga urabicanira mu gihe kingana n’iminota 10 bikabira cyane, nyuma y’iminota 30 ukaba wayungurura ukanywa nta kibazo.

Icyitonderwa:

Ku bantu bafite umuvuduko ukabije w’amaraso ndetse n’abafite umuvuduko w’amaraso uri hasi ntibemerewe gukoresha uyu muti.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here