Biragatsindwa n’ Imana gushira imbere indamu mu cyimbo cy’ umuhamagaro Ev. Damien NSHIMIYIMANA

Umurimo wivugabutumwa mu Rwanda ugenda ugaragaramo abantu , bafite imico itajyanye nishusho ya Kristo kandi bavugira Kristo , bamwe muri bo bavugwaho

Bamwe bavugwaho Ubuhemu, ubuhehesi, kubesha , kwigana inyigisho ndetse no kwihimbira ubuhamya

Aganira na Rwanda Gospel Promo , itsinda ry’ abakiri bato bihuje mu guteza umurimo w’ Imana biciye mu ikoranabuhanga basakaza ibihangano , indirimbo zo kuramya no guhimbaza ndetse n’ inyigisho z’ ivugabutumwa

Yavuze ko yavuze atahakana ko bene izo ngeso zigayisha umurimo w’Imana badahari

Yagize ati ” Simpakana ko bamwe badahari ” yakomeje avuga ko ari ibimenyetso by’ iminsi y’ imperuka .

Yakomeje avuga ko ijambo ry’ Imana rivuga ko mu minsi y’ imperuka hazaza ibihe birusha. Abantu bazaba bukunda birarira ndetse bikakaza, bakunda impiya, batubahana , babesherana ahubwo imitima yabo izaba yaragiye ku bindi bintu “

Ev. Damien avuga ko iyo umuntu ataye ijwi ry’ umuhamagaro usigara ushakisha indamu mu ijambo ry’ Imana , ugatuma ijambo ry’ Imana kugukorera ibyo ushaka kandi ijambo ry’ Imana ribereyeho gusohoza icy’ Imana ishaka .

Ahamya ko iki ari ikibazo kizabonerwa umuti na kristo . Ahubwo nuhagaze yirinde atagwa

Akomeza avuga ko guta kristo wo mutima ukimika Kristo wo mumibare biragatsindwa n’ Imana .

Abavugabutumwa bashya nabo batangira neza bagasoza nabi , aha Evengelist Damien yavuze ku ijambo riri mu baroma 8: 4 rivuga ko abayoborwa n’ Umwuka w’ Imana nibo bana b’ Imana .

Ubuzima bw’ umuntu uhareye mugitondo ukageza ku mugoroba ubuzima bw’ umuntu burimo ibibazo byinshi anasaba abakozi b’Imana kwirinda , gukorera Imana bafite ishyaka kandi bagakomeza kwihatira kugendera kucyo ijambo ry’ Imana ridutegeka .

Evangelist Damien , ni umuvugabutumwa utagira imipaka , uhora mu murimo hirya no hirya , Damien akunda abantu ndetse akanakunda guteza imbere abakiri bato bafite impano yo gukorera Imana .

Agira abantu benshi inama zitandukanye ,zuko bakwifata ku mumo w’ Imana . Ushaka kuganira nawe cyangwa hari inama ucyeneye mu murimo wamuhamagara kuri +250 788 597 942

_________

Yanditswe na Nelson Mucyo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here