Igihugu cya Finland cyatangaje ko kigiye gutanga miliyoni 5.5 z’amayero (hafi miliyoni esheshatu z’amadolari) zo gufasha umuryango mpuzamahanga wita ku buzima, OMS nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zihagaritse inkunga.

Kuwa Kabiri w’iki cyumweru nibwo Perezida Donald Trump yatangaje ko igihugu cye gihagaritse inkunga cyageneraga OMS kubera ko yemeye kugendera ku makuru yahabwaga n’u Bushinwa, bigatuma coronavirus yibasira isi.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Finland, Pekka Haavisto yavuze ko OMS ifite akazi kenshi karimo gushakisha urukingo n’umuti wahashya coronavirus ku buryo kubura ubushobozi byashyira isi yose mu kaga.

Finland yiyemeje kandi kongera umubare w’inkunga itanga mu miryango mpuzamahanga ishinzwe ubutabazi mu kuyifasha guhangana na coronavirus. Iyo miryango irimo nk’iyita ku mpunzi, itanga ibiribwa n’indi.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika nizo muterankunga ukomeye wa OMS kuko yatangaga asaga miliyoni 400 z’amadolari buri mwaka, ni ukuvuga 15 % y’ingengo y’imari OMS ikoresha.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Finland, Pekka Haavisto yavuze ko OMS ikeneye ubufasha muri ibi bihe

___________

Written by Nelson Mucyo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here