Uyu munsi ku wa 29 Mata 2020 u Rwanda rwakiriye impano y’umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani y’ibikoresho bya Toni 15 byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19. Ibi bikoresho birimo imyenda y’ubwirinzi bw’abaganga.

Iyi mpano y’ibikoresho yakiriwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije

Ibi bikoresho byageze ku kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe mu rukerereza rwo kuri uyu wa Gatatu, byazanywe n’indege ya Qatar Airways byakirwa na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko ibi bikoresho bipima toni 15 byiganjemo imyambaro yambarwa n’abaganga bari kuvura iki cyorezo, ibibakingira mu maso, udupfukamunwa n’uturindantoki.

Umubano w’u Rwanda na Qatar warushijeho kubagarirwa cyane mu mwaka ushize wa 2019 kuko abakuru b’ibihugu byombi bagiye bagirira ingendo mu bihugu bayobora mu bihe bitandukanye.

Muri uriya mwaka muri Mata, Umuyobozi w’ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yagiriye uruzinduko rw’Iminsi itatu mu Rwanda.

Ni uruzinduko rwagaragaje ko uyu muyobozi w’Icyubahiro wa kiriya gihugu afitanye ubucuti na Perezida Kagame w’u Rwanda kuko bagaragaye batembera mu bice binyuranye by’u Rwanda birimo na Pariki y’Akagera.

Perezida Kagame na we wagiriye ingendo mu bihe bitandukanye muri kiriya gihugu, mu kwezi k’Ukwakira 2019, yitabiriye inama y’Ikoranabuhanga mu by’itumanaho izwi nka Qatar Information Technology Conference and Exhibition. Icyo gihe kandi yanagiranye ibiganiro na mugezi we Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.

Mu mpera z’uriya mwaka kandi Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yagarutse mu Rwanda mu itangwa ry’ibihembo yitiriwe bizwi nka ‘Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani International Anti-Corruption Excellence Awards’.

Ni ibihembo bihabwa abantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu kurwanya ruswa. Ibyatangiwe mu Rwanda harimo icyahawe Mzee Kenneth Kaunda wabaye Perezida wa Zambia.

Ni ibikoresho bipima toni 15
Bizifashishwa mu guhangana na COVID-19

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here