Akarere ka Gasabo karashimira ibikorwa byiza Itorero ry’ADEPR Gasabo yakoze byo gutanga mitiweri kubatishoboye basaga 336 mu murenge wa Bumbogo.

K’umunsi w’ejo,
Akarere ka Gasabo muri Paruwase ya ADEPR Mukuyu, Akarere ka Gasabo
kagaragaje amarangamutima yo kwishimira ibikorwa byiza byakoze byo gutanga mitiweri kubatishoboye basaga 336 muri Bumbogo mu akagari ka Nkuzuzu


Chorale Maramaza yateguye iki gikorwa


aho Madamu Yvonne Banamwana umukozi mu Akarere ufite mu inshingano ubwisungane mu kwivuza (mutuweri)
waje ahagarariye ubuyobozi bw’Akarere

Yvonne Banamwana umukozi mu Akarere ufite mu inshingano ubwisungane mu kwivuza (mutuweri)

yagize ati” ADEPR nkumufatabikorwa uri kwisonga, isanzwe ikora ibikorwa byinshi muri aka karere kwubaka amashuri,kwubaka Humany security, kwubaka ubwiherero,kwubakira abatishoboye amazu, gutanga mutuweri…niyo mpamvu ubutumwa nahawe n’ubuyobozi byumwihariko kuri ADEPR Gasabo , ari ugushimira ubufatanye bwiza akarere gafitanye na ADEPR ku igikorwa nkiki cyo kwishyura miliyoni imwe n’ibihumbi bibiri by’u Rwanda 1.002.000frw ku abatishoboye 336 bazatangura kwivuza Kuwa kabiri iki gikorwa n’igikorwa cyindashyikirwa turishimye kandi dushimiye byimazeyo ADEPR GASABO ” dore ko bifite icyo byongera mu kwesa imihigo cyane ko muri Gasabo umwaka ushize muri mutuweri twari kumwanya wa 4 kuri 94,2% ariko ubu, turacyari kuri 60,4% .
yasabye andi madini gutera ikirenge mu icya ADEPR kuruhande rwa ADEPR,

Rev.Tutayisire Pascal uyobora ADEPR Akarere ka Gasabo


Rev. Rutayisire Pascal uyobora ADEPR Akarere ka Gasabo yatangarije ahobite 250.com ko igikorwa cyo gufasha abatishoboye muburyo bwose biri mu inkingi 4 za ADEPR bityo iki gikorwa twagikoze kandi nkuko byakozwe muri iyi Paruwase ya Mukuyu bizakomeza gukorwa no muyandi ma Paruwase 19 asigaye ma ma Paruwase 20 akaguze, cyane ko ariyo Paruwase ya mbere asuye agiye mu igikorwa ahuriyemo n’inzego za Leta.yashimiye cyane Chorali yitwa MARAMAZA yo k’umudugudu wa ADEPR Nkuzuzu,


yagize uruhare runini mu gutanga ubushobozi muri iki gikorwa nkuko byumvikanye mu buhamya Perezida wiyi Chorali Dusengemungu Emmanuel yatangaje bigashimangirwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nkuzuzu bwana Rwabigwi Theoneste.




Umwe mubahawe mutuweri waganiriye na ahobite 250.com utashatse ko tuvuga amazina ye yagize ati” njye byandenze kuko narimfite abana 5 nanjye numugore kandi ariko kwishyura mutuweri byari byarananiye none ADEPR irantabaye ndayishimiye cyane Imana ibahe imigisha. “

Inkuru ya Clément BAGEMAHE www.ahobiten250.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here