Ubusanzwe mu muco nyarwanda iyo umukobwa agize cyangwa arengeje imyaka 30 atarabona umubaza izina,ngo abe yamurongora ,bitangira kuba igisebo kuriwe.

Umukobwa nawe ugeze muri iyi myaka iyo abona nta musore ufite gahunda yo kumushyira mu mago(kurongorwa)atangira kumva yiyanze,yihebye,..Atangira kwibaza icyo yacumuye n’icyo azira ngo abe nk’abandi,nawe arongorwe nk’abandi bakobwa. Iyo umukobwa abona abo bari mukigero kimwe cyangwa aruta bashaka abagabo umusubirizo,bituma ahorana ibitekerezo byinshi no guhangayika. Iyo umukobwa ageze mu kigero cy’imyaka 30-40 cyangwa kuzamura niho batangira kuvuga ko umukobwa runaka yagumiwe.

Kwiheba, kugira umushiha no gutangira kumva ari wowe mubi ku isi, uhora wibaza icyo wacumuye ku Mana si wo muti. Imana irema umuntu imufiteho umugambi kandi mwizantanubwo tugomba kwinubira ibitaratuba cyangwa ibitubaho kuko byose Imana niyo ibigena.

Nk’abantu rimwe na rimwe twishakira umuti ku byadufasha kuko Imana yaduhaye ubwenge ngo tubukoreshe igikwiye

Zirikana ko nubwo baguhoza ku nkeke utazirongora cyangwa ngo ukore ibidakorwa ngo ukunde ubone umugabo. Sibo bazakubakira. Izi nama zagufasha:

1.Shaka impamvu ibitera: Amateka y’ahahise hawe ashobora kuba atuma utabona umugabo ufite gahunda. Kumenya impamvu itera ikibazo niyo turufu ya mbere yo kugikemura. Fata umwanya ,wiherere ujye ahantu hatuje utekereze neza, urebe niba ntaruhare ufite mu kuba ugeze mu myaka 30 ndetse irenga ntamugabo urabona.

2. Reba ku byo ukurikiza ushaka umugabo: Abakobwa benshi mu nzozi zabo baricara bagatekereza umugabo bazashaka uko azaba ameze:Uko azaba asa,akazi keza azaba afite, umutungo agomba kuba afite,umuryango ukomeye agomba kuba aturukamo,.idini agomba kuba abarizwamo,..aha ariko ni igihe bakiri mu bukumi (Adolescence).

Ibi bintu ngenderwaho bisa nkaho bihurirwaho n’abakobwa benshi ariko ntibivuze ko bose babihuriraho. Uko imyaka ishira nibwo agenda abonda ko wenda ibyo yatekerezaga zari inzozi. Umugabo uko yamutekerezaga bidahura n’abamutereta. Akagenda ahindura bimwe mu byo ashobora kubona bitashoboka. Nawe rero suzuma niba utariteze umutego ukaba wifuza umugabo utapfa kuboneka. Hindura imyumvire imwe n’imwe ikubuza amahirwe yo kurongorwa nk’abandi.

3.Iyongere amahirwe: Umukobwa wabuze umuranga yaheze mwa nyina. Nubwo abaranga batakibaho nawe ushobora kubigiramo uruhare. Va mu bwigunge usohoke. Iyiteho usohokere ahantu ushobora guhurira n’abasore. Ntawamneya ejo wabona ufite gahunda. Itabire ibirori, amakwe, iminsi mikuru. Ibi ariko ntibivuga kuba inkundarubyino. Itabire ibirori ahanini wasangamo abasore musa nk’aho muri mu kigero kimwe.

4.Wikwivamo: Iyo umukobwa ageze muri iki kigero ,abasore benshi bamubonamo ko ariwe waba wifitemo ikibazo. Ihagarareho mu biganiro ugirana n’abasore ariko ntiwiyemere cyane. Basobanurire ko kuba ugeze muri icyo myaka ari ubushake bwawe ndetse ko ariko wabishatse,kuguma wenyine. Ntibyoroshye ariko ni inzira ishoboka. Nzi ingero nyinshi z’abakobwa bashatse barengeje imyaka 30,..40.. kandi ubu ingo zabo zikaba zikomeye.

Komera kandi wihangane Imana ntiyakwibagiwe.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here