AKARERE KA NYARUGURU

Abayobozi 2 batawe muri yombi bazira gukubita umukecuru

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Ngoma mu kagari ka Nyamirama yafashe umugabo w’imyaka 35 wari umuyobozi w’akagari ka Nyamirama mu murenge wa Ngoma mu karere ka Nyaruguru. Uyu yafatanyije na bagenzi be babiri n’abaturage bakirimo gushakishwa n’inzego z’umutekano, bakurikiranweho gukubita umukecuru w’imyaka 95 n’abakobwa be babiri.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, CIP Sylvestre Twajamahoro avuga ko uriya mukecuru n’abakobwa be bakubiswe bashinjwa amarozi no kujya mu bapfumu nyamara nta bimenyetso bifatika mu byo babashinja.

CIP Twajamahoro yagize ati “Uriya mukecuru n’abakobwa be ngo babakekaho kuroga abantu, tariki ya 23 Mata mu gitondo bafatiwe mu karere ka Gisagara mu murenge wa Nyanza mu kagari ka Nyaruteja abaturage bo muri uyu murenge bafatanyije n’ushinzwe umutekano mu mudugudu w’Urugomero muri aka kagari ka Nyaruteja. Babafashe bavuga ko baje kubaroga no kuraguza ku mupfumu uhaba.”

CIP Twajamahoro akomeza avuga ko aba baturage ba Gisagara bamaze gufata uwo mukecuru n’abakobwa be babakubise, bahamagara umuyobozi w’akagari baturutsemo ka Nyamirama muri Nyaruguru na we abajyana abakubita abashinja amarozi.

Ati “Uriya muyobozi amaze guhabwa bariya baturage nawe yarabakubise afatanyije n’abandi baturage ari nabwo amakuru yaje kugera kuri Polisi ahita afatwa. Ubu haracyashakishwa uwo mu karere ka Gisagara ndetse n’undi muturage w’imyaka 41 nawe ukurikiranweho gukubita abo baturage.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo yakanguriye abaturage kwirinda kwihanira ndetse abagira inama ko nibagira uwo bafatira mu makosa bajya bahamagara inzego z’umutekano zikaba arizo zifata ukekwaho icyaha.

Yagize ati “Bariya bantu bakoze icyaha cyo guhohotera abaturage babakubita babashinja amarozi kandi nta bimenyetso bafite. N’iyo babigira nta muntu wemerewe kwihanira.”

Uwafashwe yashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kibeho.

Umukecuru n’abakobwa be baragaragaza imibyimba y’inkoni ku mubiri wabo, ubu bakaba barimo gukurikiranirwa hafi n’abaganga.

_________

Nelson Mucyo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here