Akarere ka Karongi

Ukuri kuri raporo ku mikoreshereze y’imari ya Leta y’umwaka wa 2018/2019, umugenzuzi mukuru w’imari ya leta Obadiah Biraro aheruka kugeza ku nteko ishinga amategeko muri Gicurasi 2020, akarere ka Karongi ni ko kari ku isonga mu kugira amakosa menshi atarakosowe mu turere 28 kuri 30 tugize u Rwanda twagenzuwe nkuko iyi raporo y’umwaka warangiye tariki ya 30 Kamena 2019 ibigaragaza.

Iyi raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta igaragaza ko amakosa akarere ka Karongi kagaragarijwe mu igenzura ry’umwaka wabanje kakosoye 59%.

Aka karere kagaraweho amakosa 36 atarakosowe, amwe muri ayo ni aya akurikira:

Kutubahiriza amategeko mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo kugemura no gushyiraho amatara yo ku muhanda mu murenge wa Rubengera

Tariki 20 Mata 2015, akarere ka karongi kagiranye amasezerano ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda 418, 102,000 na kompanyi Consultancy in Building Services (CBS Company LTD), yo kugemura amatara no kuyashyira ku muhanda mu murenge wa Rubengera.

Nk’uko bigaragazwa na raporo y’umugenzuzi w’imari ya leta, imirimo yo gushyira aya matara ku muhanda ihwanye n’amafaranga y’u Rwanda 418,102,000, yishyuwe hatabanje gukorwa inyigo y’uwo mushinga.

Ibi binyuranye n’ibikubiye mu ibaruwa no. 010/2012-117/RPPA yo kuwa 10 Mata 2012, ikigo cy’igihugu gishinzwe gutunganya amasoko ya leta(RPPA) cyandikiye ibigo byose bitanga amasoko.

Mugihe nta nyigo yakozwe hari ibyago by’uko imirimo n’ibikoresho byatumijwe bishobora kutaba bijyanye n’icyo byazaniwe

Gutinza imirimo yari gukorwa n’amakosa atarakosowe

Amasezerano yagombaga gushyirwa mu bikorwa mu mezi ane uhereye igihe imirimo yatangiriye.

Amafaranga yose yishyuwe rwiyemeramirimo gusa imirimo yagombaga kuba yarangiye tariki 20 Kanama 2015 ariko Ubugenzuzi bwabonye ko kumurika umushinga by’agateganyo byabaye kuwa 10 Nyakanga 2018, ni ukuvuga iminsi 1,055 nyuma y’igihe cyari giteganyijwe.

Kuwa 11 ugushyingo 2019 rwiyemezamirimo yandikiye akarere agasaba kwegurirwa umushinga, maze tariki 15 Ugushyingo akarere kandikira rwiyemezamirimo kamumenyesha ko hari ibitaratungana nk’aho mu matara 455 yari ku muhanda 80 ntiyakoraga.

Hagati aho, akarere kibukije rwiyemezamirimo ko agomba gukosora ayo makosa yose mbere yo kwegurira burundu akarere uwo mushinga. Gusa ubwo hakorwaga ubugenzuzi muri Gashyantare muri 2020 byagaragaye ko nta yegurirwamushinga ryabayeho.

Hagaragaye kandi impinduka ku ngano y’amatara yo ku muhanda aho amwe yimuwe kuwa 6 Kamena 2018 akajyanwa ku yandi ma site nta mpapuro zibigaragaza. Akarere ka Karongi kanze kwemera kwegurirwa uwo mushinga by’agateganyo kuberako amatara yo ku mihanda 16 muri 455 yari yajyanwe gushirwa ahandi nta burenganzira bwatanzwe. Amatara 7 yajyanwe gushyirwa ku Gakiriro, ayandi 9 ashyirwa kuri Home st Jean mu murenge wa Bwishyura. Ibi binyuranye n’iteka rya minisitiri mu gika cya 7 ingingo 11 n°001/14/10/TC ryo kuwa 19/02/2014.

Mugihe cyo kumurikira by’agateganyo akarere aya matara, byagaragaye ko uburebure bw’amatara yo kumuhanda yagombaga gushyirwa ku muhanda Rubengera-Bwishyura,bwavuye ku birometero  13(13 Km )  bugera ku birometero  12 na metero 8(12.8 Km) .

Intege nke zagaragaye,mu igenzura ryabanje, mu iyubakwa  ry’ibitaro bikuru bya Kibuye byagaragaye ko ntacyakosowe

Iyegurirwa mushinga ry’agateganyo ry’imirimo yo kubaka ibitaro bikuru bya Kibuye ryabaye kuwa 19 Werurwe 2014 hagati y’akarere ka Karongi na RUBARE Josias Ese. Amasezerano yose ajyanye no kubaka ibitaro bikuru bya kibuye yari amafaranga y’u Rwanda 2,660,667,171. Igenzura ryabanze ryari ryasabye ubuyobozi bw’akarere ka karongi gukurikirana ikosorwa ry’ayo makosa yagaragajwe.

Ayo makosa yari aya akurikira

  • Inzira z’abanyamaguru mu bitaro zitakosowe
  • Impombo zijyana amazi yanduye zitubakiwe neza
  • Uburyo bwo gutunganya amazi mabi bwarangiritse

Icyuma kizamura kikanamanura abantu nticyakoraga ikindi amatara y’imbere ntiyakoraga.

Isoko mpuzamipaka ntiryakoraga ryose ngo rikore icyo ryagenewe. Igice cyahariwe amatungo niryo ryakoraga,izindi nyubako ntizakorerwagamo.

Amavuriro y’ibanze yubatswe adakora.

Hagendewe ku nyandiko igaragaza amavuriro y’ibanze yubatswe byagaragaye ko mu mavuriro y’ibanze 12 yubatswe, amavuriro y’ibanze 8 ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda 108,345,920 ntakora.

Amasezerano y’akarere ka Musanze yakoreshejwe mu gusana, kuvugurura no kongerera uburambe amatara yo ku muhanda mu karere ka Karongi binyuranye n’amategeko.

Tariki 6 Gicurasi 2019 byagaragaye ko akarere ka Karongi katumiye MEGI LTD gutanga serivisi yo gusana amatara yo ku muhanda mu murenge wa Bwishyura hakoreshejwe amasezerano kompanyi ya MEGI LTD yagiranye n’akarere ka Musanze. Ikirenze kuri ibyo, ubuyobozi ntibwigeze bwifashisha akanama gashinzwe amasoko cyangwa ngo busabe uruhushya ikigo cy’igihugu gishinzwe gutunganya amasoko ya leta,Rwanda Public Procurement Authority (RPPA). Bivuze ko gutanga amasoko utifashishije RPPA cyangwa akanama gashinzwe amasoko ari ukudaha agaciro amabwiriza shingiro yo gukorera mu mucyo mu itangwa ry’amasoko.

Hari kandi amasoko yatanzwe hatagendwe kuri gahunda yo gutanga amasoko atanagaragara muri raporo yasuzumwe y’amasoko yatanzwe. mu gihe cy’umwaka hakorwa igenzura byagaragaye ko akarere ka karongi katanze amasoko abiri ahanwe n’amafaranga y’u Rwanda 206,791,648 kuri rwiyemezamirimo. Aya masoko yatanzwe ntagaragara kuri gahunda y’umwaka y’amasoko yagombaga gutangwa  ntanagaragara muri raporo  y’amasoko yatanzwe yahawe ikigo cy’igihugu gishinzwe gutunganya amasoko ya leta(RPPA) mu mwaka warangiye tariki 30 Kamena 2019.

Amasezerano yasinywe hatangendewe ku ngingo ya 43 y’amabwiriza ya minisitiri No 612/08.11 yo kuwa 16/04/2014 ashyiraho uburyo bwo gutegura amasezerano,kuyumvikanaho, kuyasabaho ibitekerezo, kuyashyiraho umukono no kuyacunga .

Umuyobozi w’Urwego rwa Leta cyangwa umuhagarariye agomba gusaba Minisitiri w?Ubutabera /Intumwa Nkuru ya Leta gutanga ibitekerezo mu rwego rw?amategeko ku masezerano yo mu bigo bya Leta n?inzego za Leta cyangwa ayo hanze yabyo afite agaciro kangana cyangwa kari hejuru ya miliyoni magana atanu (500.000.000 Frw) mbere y?uko ashyira umukono kuri ayo masezerano. Mu buryo bunyuranyije n’iri bwiriza,ubugenzuzi  bwakozwe byagaragaye ko akarere ka Karongi kashyize umukono ku masezerano abiri ahanwe n’amafaranga y’u Rwanda  1,360,882,519, nta gusaba Minisitiri w?Ubutabera /Intumwa Nkuru ya Leta gutanga ibitekerezo mu rwego rw?amategeko bibayeho .

Kunyuranya n’iteka rya perezida n°144/01of13/04/2017 rigena uburyo bwo gushaka, gushyiraho no gushyira mu myanya abakozi ba.

Icyagaragaye ni ugutinda gutangaza abemerewe gupiganira akazi; ubugenzuzi bwakozwe bwasanze uku gutinda kwaravuye ku minsi 98 kugera ku minsi 194 ni ukuvuga amezi asagaho gato 6. Ibi binyuranyije n’iteka rya Perezida N°144/01 ryo kuwa 13/04/2017 mu ngingo yaryo ya 10 rigena uburyo bwo gushaka, gushyiraho no gushyira mu myanya abakozi ba.

Gutinda gukoresha ikizamini cy’ikiganiro (oral interview). Byagaragaye ko iki kizamini cyakereweho hagati y’iminsi 46 n’iminsi 58 mu myanya itandukanye, ibintu binyuranye n’ingingo ya 15 y’iteka rya Perezida N°144/01 of 13/04/2017

Kutabika ibyakoreweho ibizamini ku myanya w’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari. Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi ntibyigeze butanga kopi (Copies) z’ibizamini byanditse ku myanya y’abanyamabanga nshingwabikorwa  b’utugari, ntibwanabitse amajwi n’amashusho byafashe  ku mpamvu y’igenzura. Ibi binyuranyije n’ingingo ya 36 y’iteka rya perezida N°144/01 ryo kuwa 13/04/2017 rigena uburyo bwo gushaka, gushyiraho no gushyira mu myanya abakozi ba leta.

Gutinda guha komisiyo raporo y’uburyo bwakoreshejwe mu gushaka abakozi. Ubwo hakorwaga ingenzura muri Mutarama 2020 nta cyagaragazaga ko raporo y’uburyo bwo gushaka abakozi yahawe komisiyo.

Kudakorera mu mucyo mu bijyanye n’uburyo bwo gushaka abakozi b’akarere ka karongi.

Hagaragaye ukunanirwa gutangaza ibyavuye mu bizamini byanditse ku mwanya w’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere. ugereranyije n’abashyize umukono ku rutonde rw’abakoze ikizamini n’urutonde rwashyizwe ahagaragara rw’ibyavuye mu kizamini cyanditse, byagaragaye ko hari amanota y’abantu babiri mu bakoze ikizamini ataragiye ahagaragara. Isuzuma ryakozwe ku makayi yo gusubirizamo y’aba bakandida ryagaragaje ko amakayi yabo yari abereye aho. Urutonde rwashyizweho umukono n’abakoze ikizamini rwariho abantu 46 gusa akarere kashyize ahagaragara urutonde rw’ibyavuye mu kizamini ruriho abantu 44.

Gutinda kwishyura amafaranga agenewe abajya mu butunmwa bw’akazi

Iri genzura ryabonyeko amafaranga agenewe abajya mu butumwa bw’akazi ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda 95, 825, 806 yishyuwe abakozi nyuma y’uko bavuye mu butumwa. Ibi binyuranye n’iteka rya minisitiri N° 01/19.23 ryo kuwa 03/03/2016 mu ngingo yaryo ya 5 aho risaba ko amafaranga agenewe umukozi ugiye mu butumwa bw’akazi agomba kuyahabwa mbere y’uko ajya muri ubwo butumwa bw’akazi. Gutinda kwishyura amafaranga agenewe abajya mu butumwa bw’akazi bishobora kuba inzitizi kuri serivisi itangwa n’abakozi.

Akarere ntigakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu guha amafaranga abagenerwabikorwa ba FARG

Kuwa 22 Ugushyingo 2019, FARG yandikiye uturere twose idusaba gukoresha FMIS (FARG Management Information System) mugihe hategurwa ilisiti yo gufatiraho ingoboka y’abagenerwabikorwa ba FARG. Gusa ubugenzuzi bwagaragaje ko uturere 6 ari two Gasabo, Nyarugenge, Burera, Gicumbi, Ngoma na Karongi ntibakoreshaga ubwo buryo bwa FMIS kugeza mu igenzura ryo muri Mutarama 2020.

Mu turere 6 twakozweho igenzura muri 7 tugize intara y’Iburengerazuba, akarere ka Karongi kagaragaweho amakosa 36, Nyamasheke amakosa 8, akarere ka Rusizi amakosa 10 mugihe akarere ka Rubavu kagaragaweho 15, Nyabihu yagaragaweho amakosa 15 naho aka Ngororero kagaragarwaho amakosa 32.

_________

Nelson Mucyo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here