Chadwick Boseman umukinnyi wa za filime wamenyekanye kw’isi akina muri filime ya Black Panther yapfuye mu rukerera azize cancer Ku myaka 43.

Urupfu rwe rwatangajwee n’umuryango we.


Chadwick Boseman ni umukinnyi wa filime akaba n’umu producer akaba yaravukiye Andersen, muri Carolina y’amajyepfo aho ni muri let’s zunze ubumwe za amerika, akaba yaravutse taliki 29 ugushyingo muri 1977 kurubu akaba yapfuye Ku myaka 43 gusa.


Chadwick Boseman yapfuye mu rukerera rwo kuruyu wa gatandatu apfira mu rugo i los Angeles nkuko umuryango we wavitangaje Ku rubuga rwa twitter rw’uyu mugabo bavuga ko yishwe n’indwara ya cancer yari amaranye imyaka 4 ahanganye nayo.

Yapfuye azize cancer yari amaranye imyaka ine.


Uyu mugabo Ku bipimo byafashwe yasanzwe afite amaraso amwe yo muri sierra Leon n’andi yo muri Nigeria papa we akaba yarakoraga mu ruganda rw’imyenda naho nyina akaba yari umuganga akaba yaravukiye mu muryango wa gikirisitu arinaho yabatirijwe izina rya Boseman akaba yabanaga n’umugore we w’umuririmbyi witwa taylor semone ledward bakundanye muri 2017 baza no kurushinga nyuma.

Chadwick Boseman yari amaze kwigarurira imitima y’abantu benshi kw’isi.


Chadwick Boseman wamenyekanye mu mafirime yakunzwe cyane harimo nka Black panther yamamaye cyane kuva yasohoka, yakinnye kandi 21 Bridges, akina kandi na From Marshal to da 5 bloods n’izindi filime zigiye zitandukanye zakunzwe n’abantu kubera ubuhanga bw’uyu mugabo mu gukina kurubu akaba yapfuye isi ikazahora imwibuka.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here