Ihuriro ry’abakora mu bukerarugendo,abanyamahoteli n’abategura inama mpuzamahanga batangaje ko mu kwezi kumwe covid-19 imaze igeze mu Rwanda bamaze guhomba miliyari 35.

Tariki 14 Werurwe 2020 nibwo u Rwanda rwatangaje ko habonetse umurwayi wa mbere ufite iyi virusi.

Mu minsi mike yakuriyeho u Rwanda rwahise ruhagarika ibikorwa byinshi mu rwego rwo kugabanya urujya n’uruza kuko iyi virusi ikwirakwizwa n’abantu.

Frank Mugisha uyobora iri huriro yabwiye Ijwi ry’Amerika ko icyegeranyo cyatumye bamenya ko bamaze guhomba miliyari 35 bagikoreye kuri 24% by’abagize ihuriro. Ngo iyo bagera ku banyamuryango bose igihombo kiba cyarushijeho kwiyongera.

Mugisha avuga ko muri aya mezi u Rwanda n’Isi muri rusange bahagaritse ibikorwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya covid-19 ubusanzwe aribwo ubukerarugendo buba butangiye kwinjiza amafaranga menshi.

Ati “Muri iki gihe ntabwo binjiza ayo bakagombye kwinjiza. Ubundi ubukerarugendo hari umwihariko bugira. Bugira ibihe byo kwakira abakiriya, ibihe byo gushakisha abakiriya, ubu twe twari turi kwitegura kwinjira mu bihe byo kwakira abakiriya, ukwa 5, 6,8 aba ari igihe cyo gusarura, corana itera mu kwa 3 aho twarimo twitegura kwakira umusaruro, mu by’ukuri nta kintu abacuruzi binjije, bivuze ngo uzonere urebe nanone umwaka utaha nk’igihe nk’iki ngiki”.

Iri huriro ryakoze icyeregeranyo mu rwego rwo kugaragaza uko ibihombo bihagaze mu banyamuryango baryo.

Ibigo bitembereza ba mukerarugendo nibyo byahombye cyane kuko bimaze guhomba miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda, amahoteli yahombye miliyari 13, ikigo gitegura inama mpuzamahango cyo cyahombye miliyari 1.

Muri rusange mu kwezi kwa 3 gusa urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda rwahombye asaga miliyari 34 n’ibihumbi 900.

Ubukerarugendo busanzwe bwihariye 50% by’amafaranga igihugu kinjiza buri mwaka.

Mugisha asanga, urwego rubakuriye arirwo RDB rwabafasha kubona ikigega cy’ingoboka cyabaha inguzanyo ziri ku giciro gito kuko aribyo babona byabafasha guhangana n’ibi bihombo.

Ikindi abona Leta yakora ni uko yabafasha abafite amadeni ya banki muri bo, banki zikaba ziretse kubishyuza kandi byaba nabyiza banki zigafashwa nazo ku buryo zibasonera inyungu.

Banki nkuru y’u Rwanda iherutse gusaba amabanki y’ubucuruzi kuba ahagaritse kwishyura abayabereyemo imyenda. BNR yahaye aya mabanki miliyari 50 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo nayo atagwa mu bihombo

__________

Ange Felix Kanimba

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here