Sinzatinya

Indirimbo ya Innocent Tuyisenge

Inkuru Ngufi

Niba hari imwe mu ndirimbo yazamura morali kandi ikakuzuza ibyiringiro , ukwiriye kuba uwa mbere kwumva Sinzatinya by Innocent Tuyisenge .
Iyi ndirimbo iri kubikora neza cyane kandi abantu b’ ingeri zose , mu Rwanda bakomeje gukunda amagambo y’iyi ndirimbo , imyandikire myiza ndetse nuburyo iyi ndirimbo ikozwemo .

Innocent Tuyisenge , si umuririmbyi gusa ahubwo afasha n’ amatsinda y’ abaririmbyi (Group) , amakorali agizwe n’amasibo manini ( mass choir) ama band ndetse akafasha abantu bafite imishinga yo gusohora indirimbo muri studio

Innocent tuyisenge ni muntu ki ?

Uyu Tuyisenge yamenyekanye cyane mu nk’ umutoza mu makorali akomeye mu gihugu tutashatse kutondagura amazina cyane muri ADEPR , akaba ari umwe mu bantu bashobora kuvana Korali ku rwego rumwe akayigeze ku rundi kandi rwiza. Nubwo tutashatse kuvuga amwe mu makorali yatoje ntitwabura kubabwira ko ubu abarizwa muri Chorale Bethel yo ku mudugudu wa Bethel muri Paroisse ya Gisenyi ADEPR .

Innocent Tuyisenge , afite indirimbo nyinshi yakoze ku giti cye kandi zakunzwe mu Rwanda .

Niba wifuza kumenya byinshi , kuri Innocent Tuyisenge sura youtube channel ye wiyumvire zimwe mu ndirimbo uzi utaruzi ko ari ize .

_________

Yanditswe na Nelson Mucyo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here