Gahunda y’icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 26

Inkuru irambuye



Muri ibi bihe byo kwibuka hazatangwa ibiganiro bitandukanye bizanyura mu itangazamakuru ku nsanganyamatsiko zateguwe zizafasha abantu kurushaho gusobanukirwa amateka y’ukuri ya Jenoside yakorewe Abatutsi.


Tariki ya 7 Mata, saa yine za mu gitondo, ku rwego rw’Igihugu, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi hazabera igikorwa cyo kunamira abazize Jenoside kizarangwa no gushyira indabo ku mva, gucana urumuri rutazima, gufata umunota wo Kwibuka, bikurikirwe n’ijambo nyamukuru rizanyuzwa kuri za Radiyo, Televiziyo no ku mbuga nkoranyambaga.


Mu gihe ku Rwibutso rwa Gisozi hazaba hubahirizwa umunota wo Kwibuka, Abanyarwanda na bo bazawubahiriza mu ngo za bo batekereza ku bishwe muri Jenoside bazizwa gusa ko ari Abatutsi.
Tariki ya 08 Mata hazaba ikiganiro kigenewe urubyiruko by’umwihariko ku ruhare rwa rwo mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Birakenewe ko urubyiruko ruhabwa umwanya wo kuganira rukigishwa amateka nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko runagize ijanisha rinini ry’Abanyarwanda muri iki gihe, kandi rukaba ari rwo musemburo w’ahazaza heza h’igihugu.


Takiri ya 09 Mata hazaba ikiganiro kijyanye n’urugendo abarokotse Jenoside bamaze gukora mu kwiyubaka, nyuma y’aho hari na gahunda za leta zitandukanye zashyizweho mu rwego rwo kubafasha kongera kwiyubaka.


Tariki ya 10 Mata hazaba ikiganiro cyihariye ku itangazamakuru, harebwa uruhare ryagize muri Jenoside ndetse n’uruhare rikwiye gukomeza kugira mu rugendo rwo kubaka igihugu.
Ku ya 11 Mata hazaganirwa ku ruhare rw’amahanga mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse hanarebwe ku ruhare rwa yo mu kongera kubaka u Rwanda ruriho ubu ndetse n’urw’ahazaza.

Tariki ya 12 Mata hazaba ibiganiro bigaruka ku kibazo cy’ihungabana mu bacitse ku icumu n’ingamba zo gukomeza kugisohokamo kuko imibare igaragaza ko abarokotse bagifite ihungabana bangana na 28%.


Ku ya 13 Mata, itariki yari isanzwe isorezwa icyumweru cyo kwibuka, hazaba umuhango mugufi ku rwibutso rwa Rebero.
Kuri uru rwibutso hazajyayo itsinda rito riyobowe na Perezida wa Sena rizakora igikorwa cyo kunamira no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo abanyapolitiki bashyinguye ku i Rebero bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bazizwa kutemera umugambi wa Jenoside.
Indabo kandi zizanashyirwa ku mva zishyinguyemo imibiri irenga ibihumbi cumi na bine y’Abatutsi bishwe muri Jenoside ishyinguye ku Rwibutso rwa Rebero.

Guhera saa cyenda z’igicamunsi hazaba ikiganiro kizanyuzwa kuri za radiyo, Televiziyo no ku mbuga nkoranyambaga kizaganira ku ruhare rw’amashyaka ya politiki muri Jenoside no ku kamaro ka politiki nziza mu kubaka igihugu no guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rivuga ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari ihame ntakuka.



Dr Bizimana asaba abanyarwanda gufatira urugero kuri Perezida wa Paul Kagame mu rugamba rwo guhangana na COVID-19, kuko nibabikurikiza neza ari bwo gahunda yo kwibuka izongera gukorwa nk’uko bisanzwe.
Yanasabye ko buri munsi mu gihe cyo kwibuka, abacitse ku icumu bagomba kujya batekereza ku muntu wazize Jenoside wababereye urugero.
Urugendo rwo Kwibuka ruba tariki 7 Mata buri mwaka ntiruzaba kimwe n’umugoroba wo kwibuka wakorwaga tariki ya 7 Mata n’ahandi hose wakorwaga ku yandi matariki.
Kwibukira ahantu hatandukanye hirya no hino mu gihugu nk’uko byari bisanzwe bikorwa mu gihe gisanzwe cyo kwibuka byarahagaritswe kugeza igihe cyose amabwiriza yatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda yo kwirinda no gukumira icyorezo cya Coronavirus atarahinduka

UBUTUMWA BUKURU

Dr.  Bizimana Jean Damascène (CNLG) yavuze ko kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi bizubahiriza ibikorwa byose n’amabwiriza

Ati “Uwahuye n’ihungabana, tuzirinde kumusubiza mu mateka bitari ngombwa, tumuhumurize, tumwumvishe ko nubwo ari mu nzu, ubu nta muntu uri kumuhiga, ahubwo ari kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.”

Prof Dusingizemungu Jean Pierre uyobora umuryango Ibuka yasabye buri muntu wese ubana n’umuntu ushobora kuzahura n’ikibazo cy’ihungabana, kumuba hafi ariko akubahiriza intera ijyanye no kwirinda COVID-19

Ibuka yo mu izina ry’ umuyobozi w’bumuryango

Prof Dusingizemungu avuga ko ibyo bidakuraho ko hari abanyembaraga nke bakwiye kugira abababa hafi kandi ko bazakomeza kubafasha.

Yongeyeho ko uzakenera ubufasha bwihariye burenze ubw’uwo babana cyangwa umujyanama w’ubuzima, hazitabazwa umurongo wa telephone 112 mu rwego rwo guhabwa ubufasha bwisumbuyeho

___________

Nelson Mucyo