Kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Mata 2020 ahagana saa saba z’amanywa ni bwo yasezeweho bwa nyuma n’abo mu muryango we, inshuti, aba-Djs bagenzi be n’abandi ashyingurwa mu irimbi rya Rusororo ahagana saa cyenda.



Yashyinguwe n’abantu batarenze 20 kuko abandi bangiwe kugera ahabereye uyu muhango mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.
UBUHAMYA

Mu buhamya bwatanzwe , Dore ibintu bibiri byatangaje ababanye na Dj Millee


1.Umugore we Nigihozo Hope yatunguwe cyane n’ urupfu Dj Miller kuko abaganga bamubwiraga ko bazataha mu byumweru 2 gusa kandi bitaguraga gutaha


Ati “Ibyabaye ntabwo twari tubyiteze na gato. Abaganga bari batubwiye ko mu byumweru bibiri dutaha ubundi akajya avurirwa mu rugo…Twari dutegereje ko bamukorera ubugororangingo ubundi tugataha”.


2.Yakundaga kuvuga ko nashaka azabyara umwana umwe gusa

Nyina wa DJ Miller hari ijoro atazibigirwa yagize Ati “Iryo joro ibintu twaganiriye ibi bimaze kuba ni bwo namenye impamvu zabyo”. Avuga ko Dj Miller yari yaramubwiye ko nashaka umugore azabyara umwana umwe.

Ngo icyo gihe bari kwa muganga nyina yamusabye ko abyara undi mwana ariko Dj Miller amubwira ko afite abana batatu.

Nyina yaratunguwe amubaza abo avuga abo ari bo-Dj Miller amubwira ko umwana wa mbere afite ari we (Nyina), uwa kabiri (Hope) ndetse n’umukobwa we (Shani).

Ati “Rero turi abana be ariko ubwo ni njye mukuru mu bana.” Uyu mubyeyi yavuze ko akunda umukazana we n’umwana we (Shani) kandi ko azakomeza kubikora uko.

Dj Miller yatangiwe ubuhamya ko yabaniye neza abantu benshi, ndetse mu bafashe ijambo benshi ntibahwemye kuvuga neza nyakwigendera Miller ko asize umukoro ukomeye mu bandi ba Dj ndetse umuryango we wasezeranijwe ko bazawuba hafi uko bashoboye.

Amafoto



Nyina wa Dj Miller
Abantu bangiwe kigera aho bashyinguye kubera kwirinda ikwirakwizwa rya COVID 19

_____

Nelson Mucyo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here