Nyuma yo kwerekeza mu gihugu cya Kenya kurangizanya na AFC Leopard Kakule Mugheni yatangaje byinshi kw’ikipe yahozemo ya Rayon sport anavuga ko yiteguye gukinira ikipe y’igihugu amavubi ibaye imwifashishije.


Kakule Mugheni Fabrice ni umukinnyi ukina neza hagati mu kibuga akaba yarabarizwaga muri Rayon sport gusa nyuma yo gusoza amasezerano ye n’iyi kipe yahise yerekeza iwabo muri Congo kuko ariho umuryango we uri gusa kurubu yamaze kumvikana na Leopard yo muri Kenya.

Mugheni ahamya ko ari umunyarwanda kandi nawe haricyo yafasha mw’ikipe y’igihugu.


Aganira na Imfurayacu Jean Luc ku kiganiro cyabereye live Kuri Instagram Mugheni Fabrice yatangaje ko we ari umunyarwanda kandi aniteguye gukinira ikipe y’igihugu amavubi mu gihe umutoza Mashami Vincent yaba amwitabaje ko nawe agifite umusanzu yatanga muri iyi kipe nubwo ngo ifite abakinnyi benshi bakina hagati nawe ntiyabura icyo yafasha.


Uyu musore wavukiye I gikondo mu mujyi wa Kigali Ku babyeyi babacongomani avuga ko we afite indangamuntu y’u Rwanda ari nayo ari kugenderaho ajya muri Kenya ninayo azifashisha Ku byangombwa yavuze ko abakinnyi ba Rayon sport babayeho nabi mu bihe bya covid 19 anavuga ko kuva yatangira gukina umupira aribwo yari abayeho nabi kumara amezi atanu nta giceri nakimwe abona kuva nw’ikipe.


Mugheni azaba umukinnyi wa AFC Leopard kuva taliki ya 05/9 kuko araza kuza mu Rwanda uyu munsi gufata ibyangombwa birimo n’urupapuro rumuvana muri Rayon sport nk’umukinnyi wa Rayon sport nubwo yo idashaka kumurekura anavuga ko yamaze kugeza ikirego mu nzego zibishinzwe ngo arenganurwe anahabwe ibyo yakoreye birimo umushahara w’amezi atatu atigeze ahembwa kuva mu kwa gatatu.

Nyuma yo guca mu makipe atandukanye hano mu Rwanda ubu yerekeje no muri Kenya.


Kakule Mugheni Fabrice yakiniye amakipe menshi hano mu Rwanda ndetse no hanze gusa kuby’ikipe y’igihugu yavuzeko we yari ataraba tayali kuko ngo ntago waba ukina muri Police cyangwa As Kigali ngo ube wakina muri ikipe y’igihugu kuko ngo izo kipe nta bafana ziba zifite byibuze nka Rayon sport,Apr na Kiyovu cyangwa Mukura byibuze wahamagarwa ugakina ngo n’iyo mpamvu atigeze akinira amavubi igihe bamuhamagaye akiri muri Police fc.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here