Abanyamakuru bamenyerewe kuri city radio Muramira Regis na Bruno taifa bamaze kugera kuri radio 10 mu kiganiro cyayo gikunzwe cya ten sport.


Mu minsi ishize nibwo hasakaye inkuru ko abanyamakuru bakomeye ba radio 10 bamaze kuyivaho bakajya kukindi kinyamukuru gishya kiza gutangira muminsi irimbere abantu bibaza uko bizagenda Ku biganiro bya siporo byari bikunzwe kuriyi radio.


Radio 10 yahise izana abanyamakuru bakomeye nabo harimo Sam karenzi,Mugenzi faustin , Jado max na kazungu clever Bose bamenyerewe mwitangaza makuru ry’imikino hano mu Rwanda.

Nyuma yaba rero radio 10 yabonye bidahagije izana n’abandi abanyamakuru babiri bakomeye bakoraga Kuri city radio Muramira Regis waruyimazeho igihe kinini ndetse na Bruno Taifa nawe urambye mu mikinino yo murwanda.


Abu Bose baje basanga abahasigaye harimo nka Mucyo antha na Horaho Axel ubu ikiganiro kizwi nka ten sport gikunzwe nabenshi kikazajya gikoramo itssinda ry’abanyamakuru benshi barimo Mucyo antha, Muramira Regis,horaho Axel, Kazungu clever, Sam karenzi, Bruno taifa kikaba nkuko bisanzwe gitambuka kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatandatu SAA yine kugeza saa saba.


Writtn by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here