Kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Kanama 2020,Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rweretse itangazamakuru Paul Rusesabagina ukekwaho gushinga umutwe wa MRCD (Rwandan Movement for Democratic Change),ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

RIB yavuze akekwaho kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe nabahezanguni, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye mu karere no mu mahanga.

Hari hashize igihe Rusesabagina ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zisaba ko afatwa agashyikirizwa ubutabera kugira ngo abazwe ku byaha bikomeye aregwa birimo; iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakorewe abaturage b’inzirakarengane bo mu karere ka Nyaruguru mu ntara y’amagepfo muri Kamena 2018.

RIB yavuze ko uyu Rusesabagina yafashwe ku bufatanye bw’u Rwanda n’ibihugu mpuzamahanga azanwa mu Rwanda ariko ibi bihugu ntibyavuzwe kuko biracyari mu iperereza.


Written by Mugwiza Provy

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here