Kapiteni wa Rayon sports Rugwiro Herve Nyuma yo kwandikira ibaruwa ubuyobozi bw’ikipe ayimenyesha ko bamwe mu bakinnyi bafite ibibazo bikomeye ndetse bamwe bashobora kwigendera bamwe bamwihakanye..

Rugwiro arasaba Rayon sport gukemura ibibazo by’abakinnyi.


Ku munsi w’ejo taliki ya 1 nzeri nibwo Rugwiro Herve usanzwe ari kapiteni wa Rayon sports yandikiye ibaruwa ubuyobozi bw’ikipe abusaba ubufasha Kuri bamwe mu bakinnyi kandi ko nibatabikemura bamwe bari buze kwivumbura bakishakira ahandi bajya kuko ubuyobozi nabwo bufite uburangare kuribyo.


Bamwe mu bakinnyi ba Rayon sports bahise batangariza bamwe mu banyamakuru ko ib’iyi baruwa batabizi ahubwo ko ikipe yabo bari mu biganiro bakavugana ibibazo bafite bakanagira amafaranga babaha nandi asigaye bakagira igihe kindi bazayabaheraho, bakuva rero ko ibyo kapiteni wabo yanditse ntaho bihuriye.


Abajijwe kuriki kibazo umuvugizi wa Rayon sports Jean Paul Nkurunziza yavuze ko ibyo Rugwiro yanditse byabatunguye kuko bo baziko nta mukinnyi n’umwe wa Rayon sports ufite ikibazo ko imishahara yabo bamwe bari kugenda bayihabwa nandi atarabageraho bakoranye ibiganiro ko bazayabaha mu minsi izaza, ati rero ibyo Rugwiro yanditse sinzi aho yabikuye twe nta mukinnyi wacu ufite ikibazo.

Rugwiro arashinja abàyobozi guhemba bamwe abandi bakabareka.


Kimwe nandi makipe ya hano mu Rwanda ikipe ya Rayon sports yabonye amafaranga y’ubufasha yavuye muri Fifa yaje aje gufasha amakipe kubera ingaruka zatewe na covid 19 rero abakinnyi ba Rayon sports bagiye batumirwa aho Mk card ikorera ari naho iyi kipe ikorera ibikorwa byayo byose hagiye hatumizwa abakinnyi umwe Kuri umwe bose bagahabwa amafaranga ndetse bakanahabwa igihe asigaye azagenda abonekera.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here