Wamenyeko umuhanda Muhanga-Ngororero-Karongi utakiri nyabagendwa?

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko imvura nyinshi yaguye mu ijoro rishyira kuri uyu wa gatatu tariki 29 Mata 2020 yateje inkangu mu muhanda werekera i Karongi uturutse i Muhanga.

Iyo nkangu yabereye i Nyange muri Ngororero, bituma umuhanda Muhanga – Ngororero – Karongi udakomeza kuba nyabagendwa.

Polisi yagiriye inama abifuza kujya muri ibyo bice ko bakoresha umuhanda Muhanga- Huye- Nyamagabe-Nyamasheke-Rusizi na Rutsiro-Rubavu-Kigali.

Polisi kandi yasabye abakoresha uwo muhanda waguyemo inkangu kwihanganira izo mbogamizi mu gihe imirimo yo gutunganya uwo muhanda irimo gukorwa.Rwanda National Police@Rwandapolice

Mwaramutse,

Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryakeye inkangu yaguye ahitwa Nyange, umuhanda Muhanga – Ngororero – Karongi ntabwo ari nyabagendwa.

View image on Twitter

102Twitter Ads info and privacy21 people are talking about this

Umuhanda Muhanga-Ngororero-Karongi uhuye n’ikibazo nyuma y’uko undi na wo uva i Muhanga ugaca mu Ngororero werekeza i Mukamira mu gitondo cy’ejo ku wa Kabiri tariki 28 Mata 2020 Polisi yari yatangaje ko uwo muhanda utari nyabagendwa kubera imvura yari yaguye nijoro, amazi y’umugezi wa Nyabarongo agafunga umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira.

Imvura nyinshi ituma umugezi wa Nyabarongo wuzura, amazi akagera mu muhanda akabangamira ingendo

Imvura nyinshi ituma umugezi wa Nyabarongo wuzura, amazi akagera mu muhanda akabangamira ingendo

Mu masaha akuze yo ku munsi w’ejo ku wa kabiri, Polisi yatangaje ko uwo muhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira wongeye kuba nyabagendwa.

Icyakora imvura yazindutse igwa kuri uyu wa gatatu hafi mu gihugu hose, ishobora kuba yongeye kubangamira ingendo muri uwo muhanda.

________

Nelson Mucyo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here